Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Nyamagabe: Hatangijwe Gahunda y'Intore mu Biruhuko Urubyiruko n’abana basabwa kuzakomeza kuyitabira

Kuri uyu wa 24 Nyakanga 2026, Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madame Agnès UWAMARIYA, yatangirije kuri Stade Nyagisenyi gahunda y'Intore mu Biruhuko ku rwego rw'Akarere, ifite insanganyamatsiko igira iti: "Imyitwarire Myiza, Ubuzima Bwiza."

Mu ijambo yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye iyi gahunda, Visi Meya yashimangiye ko u Rwanda ruha agaciro urubyiruko kandi rufite icyizere cy'ejo hazaza rushingiye ku ruhare rwarwo mu iterambere ry'Igihugu.

Yagize ati: "Ntabwo mwibereyeho ubwanyu mwenyine, mubereyeho abandi n'Igihugu. Ni yo mpamvu tugomba kubabungabunga kandi namwe mukikabungabunga. Ubuyobozi Bukuru bw'Igihugu bwatekereje iyi gahunda kugira ngo habungwabungwe umutekano wanyu kandi mununguke ubumenyi bwiyongera ku bwo mukura mu ishuri."

Madame Agnès UWAMARIYA yasabye urubyiruko gukoresha neza aya mahirwe, rwitabira ibikorwa byose biteganyijwe kugira ngo rwubake imyitwarire myiza, rukomeze gukunda Igihugu no kwitegura kuba abaturage bafite uruhare rugaragara mu iterambere.

Gahunda y'Intore mu Biruhuko yatangiye ku wa 24 Nyakanga izasozwa ku wa 28 Kanama 2026, ikazajya ibera kuri site zateganyijwe muri buri Kagari.

Muri iyi gahunda, urubyiruko ruzahabwa amasomo n'ubumenyi butandukanye bugamije kururinda ingeso mbi, kurwigisha indangagaciro z'umuco nyarwanda, kurwongerera ubumenyi bwo kwifashisha mu buzima bwa buri munsi, kuvumbura no guteza imbere impano zarwo, kwimenyereza umurimo unoze ndetse n'ibindi bikorwa bifasha kubaka umuturage ushoboye kandi ufite indangagaciro.