Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

NYAMAGABE: HIJIHIRIJWE UMUNSI NYAFURIKA W’IRANGAMIMERERE NYUMA YO KUZA KU MWANYA WA MBERE MURI CRVS 2025-2026

Kuri uyu wa 22 Nzeri 2026, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, HABIMANA Dominique, Bwana yifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe mu kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere ku rwego rw’igihugu. 

Ibirori byabereye kuri Stade Nyagisenyi, bifite insanganyamatsiko igira iti: “Irangamimerere rikozwe neza ni inkingi ya serivisi inoze.”

Uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Nyamagabe nyuma y’uko kaje ku mwanya wa mbere mu gutanga serivisi z'Iyandikwa mu Irangamimerere n’Imibare Ijyana n’Irangamimerere (CRVS) mu mwaka wa 2025-2026. 

Ibirori byahujwe no gutangiza Icyumweru cy’Irangamimerere, cyahariwe kwegera abaturage no kubafasha kubona serivisi z’irangamimerere, cyane cyane abatarazibonye ku gihe. 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI, yagaragaje ko irangamimerere rifite uruhare rukomeye mu miyoborere no mu igenamigambi ry’Igihugu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana HABIMANA Dominique, na we yagaragaje ko irangamimerere rikozwe neza rifasha inzego z’ubuyobozi kugira amakuru yizewe akenerwa mu igenamigambi no mu gutanga serivisi zinoze ku baturage. M

u rwego rwo gutangiza Icyumweru cy’Irangamimerere, abaturage bahawe serivisi zitandukanye batabonye ku gihe. Muri izo serivisi harimo kwandika abana bavutse batanditswe ku gihe, kwandukuza abitabye Imana, gufotora abaturage kugira indangamuntu ngo babone ikoranye ikoranabuhanga, ndetse n’izindi serivisi zijyanye n’irangamimerere. 

Kuba Umunsi w’Irangamimerere Nyafurika warizihirijwe i Nyamagabe byahaye Akarere umwanya wo kugaragaza ubunararibonye n’imikorere yako mu gutanga serivisi za CRVS, ndetse no gukomeza gukangurira abaturage gukoresha no kubahiriza serivisi z’irangamimerere ku gihe.