Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Nyamagabe yagaragaje umusaruro w’imyaka itanu y’Inama Njyanama, ishyira imbere icyerekezo gishya cy’iterambere

Kuri uyu wa 11 Nzeri 2026, Akarere ka Nyamagabe kagaragaje ibyagezweho mu myaka itanu y’Inama Njyanama y’Akarere, aho ibikorwa by’ingenzi byagezweho mu bukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza byasobanuwe, hanagaragazwa ibikwiye kwibandwaho muri manda itaha.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, akaba ari na we Mboni w’Akarere ka Nyamagabe.

Iki gikorwa cyitabiriwe kandi na Hon. Senateri Emmanuel HAVUGIMANA na Hon. Depite KAYITESI Sarah, bombi bakaba bakomoka mu Karere ka Nyamagabe.

Abashyitsi bashimye intambwe Akarere kamaze gutera, basaba ko ibyagezweho byasigasirwa, hakongerwa imbaraga mu bikorwa bishya bizakomeza guteza imbere abaturage.

Manda y’imyaka itanu yibanze ku iterambere ry’Akarere

Abajyanama 17 b’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, bayobowe na Madamu Clotilde UWAMAHORO, barahiriye kuzuza inshingano zabo mu gihe cy'imyaka 5 ku wa 19 Ugushyingo 2021.

Muri iyi manda, Inama Njyanama yagize uruhare mu igenamigambi ry’Akarere, kwemeza ingengo y’imari, gushyiraho ibipimo by’imisoro n’amahoro ndetse no gufata ibyemezo bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage. Abajyanama kandi begereye abaturage binyuze muri gahunda y’Icyumweru cy’Umujyanama.

Muri iyi myaka itanu, Inama Njyanama yemeje ingengo y’imari ingana na 201,818,094,034 Frw, yakoreshejwe mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Ibikorwaremezo byongereye umuvuduko w’ubukungu

Mu rwego rw’ubukungu, Umujyi wa Nyamagabe wubatswemo imihanda ya kaburimbo ifite uburebure bwa kilometero 12, hanakorwa umuhanda wa laterite wa Muse-Ryarubondo wa kilometero 7 ndetse n’uwa Kaduha-Mugano wa kilometero 9.26 ukiri gukorwa.

Hubatswe kandi amasoko atanu, arimo Isoko rya Kijyambere rya Kigeme, Isoko ry’amatungo rya Ryarubondo, Isoko ry’amatungo rya Kaduha, Isoko rito rya Manwari n’Isoko rito rya Gakoma, bigira uruhare mu kunoza ubucuruzi no guteza imbere ibikorwa by’abaturage.

Mu buhinzi, ikoreshwa ry’ishwagara ryazamutse ku buryo bugaragara, riva kuri toni 2,995 mu 2021-2022 rigera kuri toni 9,096 mu 2025-2026. Hanakozwe amaterasi ndinganire kuri hegitari 1,042 n’imirwanyasuri kuri hegitari 7,687.

Umusaruro w’imbuto y’ibirayi na wo wazamutse uva kuri toni 600 mu 2022 ugera kuri toni 10,000 mu 2025-2026, bitewe ahanini no gushishikariza abahinzi gutubura imbuto no gukoresha ubutaka buri ku mukandara wa Pariki ya Nyungwe.

Mu bworozi, gahunda ya Girinka yatanze inka 5,041, hanavuka inyana 6,579 ku nka zatewe intanga.

Amazi, uburezi n’ubuzima byegerejwe abaturage

Mu myaka itanu ishize, hubatswe imiyoboro y’amazi itandatu ifite uburebure bwa kilometero 172.7, hanasanwa imiyoboro 12 ifite kilometero 263.8. Ibi byatumye ingo zifite amazi meza ziva kuri 59% mu 2021-2022 zigera kuri 81.5%.

Mu burezi, hubatswe ibigo by’amashuri bishya birimo Tare TVET, EP Kimina na EP Kaganza, ndetse hubakwa ibyumba by’amashuri bishya 186, mu gihe ibigo by’amashuri 11 byahawe ibyiciro bishya.

Mu buzima, igipimo cy’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka ibiri cyagabanutse kiva kuri 34.9% mu 2021-2022 kigera kuri 10.7%, mu gihe igwingira n’imirire mibi ku bana bari munsi y’imyaka itanu na byo byagabanutse.

Hubatswe kandi amavuriro mato n’inzu z’ababyeyi, zirimo izo muri Mugano, Cyanika, Nyarwungo, Nyamagabe na Kibumbwe, hagamijwe kwegera abaturage serivisi z’ubuzima.

Nyamagabe Gira Wigire yafashije imiryango 12,500

Mu rwego rwo gufasha abaturage kwikura mu bukene, gahunda ya Nyamagabe Gira Wigire imaze gufasha imiryango igera ku 12,500 kuva mu mwaka wa 2024-2025 kugeza ubu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI, yavuze ko uruhare rw’Abajyanama b’Imibereho Myiza n’Iterambere rwagize akamaro mu gutuma iyi gahunda igera ku baturage.

“Kimwe mu bituma gahunda ya Nyamagabe Gira Wigire igenda neza ni umusanzu w’Abajyanama b’Imibereho Myiza n’Iterambere.”Hildebrand NIYOMWUNGERI, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe.

Mu bindi bikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abaturage, abantu 1,399 bize imyuga y’igihe gito bahawe ibikoresho, mu gihe abafite ubumuga 730 bahawe inyunganirangingo. Hanubatswe amazu 292, hasanwa 1,211, hubakwa ubwiherero 613, hasanwa 8,933, ndetse imiryango 122 y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itishoboye ifashwa kubona amacumbi.

Imiyoborere n’ikoranabuhanga byateye imbere

Mu miyoborere myiza, hubatswe kandi hanasanwa inyubako z’ibiro by’utugari, mu gihe ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu baturage ryazamutse cyane.

Umubare w’abaturage bigishijwe ikoranabuhanga wageze ku 71,450 mu mwaka wa 2025-2026, mu gihe gahunda ya Byikorere, igamije gushishikariza abaturage kwisabira serivisi za Leta bakoresheje ikoranabuhanga, yageze kuri 15%.

Ku bijyanye n’imari, imisoro Akarere kinjije yazamutse iva kuri miliyoni 983.56 Frw mu 2021-2022 igera kuri miliyari 1.648 Frw mu 2025-2026. Ishyirwa mu bikorwa ry’inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta na ryo ryazamutse riva kuri 17% rigera kuri 80%.

Izi mpinduka zagize uruhare mu gutuma Nyamagabe iza ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2023-2024, nyuma y’imyaka isaga 10 itaragera kuri uwo mwanya.

Umusingi w’iterambere ry’imyaka iri imbere

Mu gihe hasozwa iyi manda, Akarere ka Nyamagabe kagaragaje n’ibikorwa by’ingenzi bizakomeza kwitabwaho mu myaka iri imbere.

Harimo kongera umusaruro w’ibihingwa birimo ikawa, icyayi, ingano, ibirayi, ibigori, imyumbati n’urutoki; guteza imbere ubwishingizi bw’imyaka n’amatungo; gutunganya ibishanga; no guteza imbere ubuhinzi bw’imboga mu buryo bwa kijyambere.

Mu bikorwaremezo, hateganyijwe ibikorwa birimo kubaka no gusana imihanda n’ibiraro, kugeza amashanyarazi ku ngo zose, kongera ubushobozi bw’imiyoboro y’amashanyarazi, guteza imbere ibikorwaremezo by’amazi, kubaka no kuvugurura ibikorwaremezo by’amashuri ndetse no gushyiraho ICT Innovation Hub.

Mu mibereho myiza, hazakomeza kwitabwa ku kongera ibyumba by’amashuri n’ubwiherero, kurwanya guta ishuri, gufasha abaturage kwikura mu bukene, kurwanya igwingira n’imirire mibi, kunoza isuku no guteza imbere imitangire ya serivisi z’ubuzima.

Mu miyoborere myiza, hazakomeza gushyirwa imbere gukemura ibibazo bibangamiye imiryango, kurwanya ihohoterwa, ubusinzi n’ibiyobyabwenge, gukoresha neza umutungo w’imiryango, no gukomeza guteza imbere ubutabera bwunga abaturage n’umutekano.

Ibyagaragajwe muri iyi manda bigaragaza intambwe Nyamagabe imaze gutera, mu gihe icyerekezo gishya cyibanda ku gusigasira ibyagezweho, gukemura ibibazo bikigaragara no gukoresha neza amahirwe Akarere gafite mu buhinzi, ingufu, ubukerarugendo, ubucuruzi no kubungabunga ibidukikije.