Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

NYAMAGABE YATANGIYE GUSUZUMWA KU MIHIGO Y’UMWAKA WA 2025–2026

Kuri uyu wa 30 Kamena 2026, Perezida w'Inama Njyanama Nyamagabe, y'Akarere Madamu ka Clotilde UWAMAHORO, ari kumwe n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere ndetse n'abagize Inama y'Umutekano Itaguye y'Akarere, bakiriye itsinda ry'abakozi b'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ryari ryasuye Akarere mu rwego rwo gusuzuma imihigo y'umwaka wa 2025–2026.

Iki gikorwa kigamije kugenzura uko ibikorwa byateganyijwe mu mihigo byashyizwe mu bikorwa, kureba ibyagezweho ndetse no gusuzuma uruhare rwabyo mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage n'iterambere ry'Akarere muri rusange. Abayobozi b'Akarere bagaragaje ibikorwa by'ingenzi byagezweho muri uyu mwaka, mu gihe itsinda rya NISR ryakoze isuzuma rishingiye ku nyandiko, ibimenyetso bifatika ndetse n'ibikorwa biri ku rwego rw'ubutaka, hagamijwe kugira ishusho nyakuri y'ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo y'Akarere.