Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Polisi y’u Rwanda yahuguye abafite aho bahurira n’inyubako n’ubucuruzi ku gukumira no kurwanya inkongi

Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe w’Umusigire, Bwana SAMVURA Valens, yafunguye amahugurwa agamije gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro no kunoza ubugenzuzi bw’inyubako hagamijwe kurushaho kubungabunga umutekano wazo. Aya mahugurwa yateguwe kandi atangwa na Polisi y’u Rwanda.

Yitabiriwe n’abahagarariye inzego z’umutekano, abakora mu mahoteli, abafite inyubako nini z’ubucuruzi n’abazikoreramo, abayobozi b’amasoko n’abayakoreramo, ndetse n’abayobozi n’abakorera mu gakiriro.

Abitabiriye basobanuriwe icyo inkongi y’umuriro ari cyo, ibiyitera, ibyiciro byayo, ingaruka zayo, uburyo bwo kuyirinda n’uburyo bwo kuyirwanya. Nyuma y'inyigisho z'ibanze, bakoze imyitozo ngiro yo gukumira no kurwanya inkongi y'umuriro, kugira ngo barusheho kumenya uko babyitwaramo igihe ibaye.

Mu ijambo rye, Bwana SAMVURA Valens yashimiye Polisi y’u Rwanda ku mahugurwa yateguye, asaba abayitabiriye kuzirikana no gushyira mu bikorwa amasomo bayakuyemo, agaragaza ko ari ingenzi mu gukumira inkongi, kurengera ubuzima bw’abantu no kwirinda ibihombo byaturuka ku kwangirika kw’ibikorwa n’imitungo.

Yashimangiye kandi ko gukumira inkongi bisaba ubufatanye n’ubushishozi bwa buri wese, cyane cyane abakora ibikorwa by’ubucuruzi n’abafite aho bahurira n’imicungire y’inyubako.