Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Tare- Hizihijwe Umunsi wo Kwibohora32 hatahwa inzu z’abatishoboye zubatswe ku bufatanye bw’Ingabo na Polisi

Kuri uyu wa 04 Nyakanga 2026, Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI, ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Thaddée HABIMANA, n'abagize Inama y'Umutekano Itaguye y'Akarere, bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Tare kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32.

Muri uyu muhango hatashywe ku mugaragaro inzu enye (Two in One) zubakiwe abatishoboye binyuze mu bufatanye bw'Ingabo z'u Rwanda na Polisi y'u Rwanda mu bikorwa bya DSCOP2026 bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage. Hanabaye kandi imurikabikorwa rito ryagaragaje ibikorwa by'iterambere.

Mu ijambo rye, Meya Hildebrand NIYOMWUNGERI yavuze ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora Igihugu, Ingabo z'u Rwanda zakomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda.

Yagize ati: "Izi nzu zatashywe ni ikimenyetso cy'uko Ingabo z'u Rwanda zizi neza ko umutekano nyawo urimo no kugira aho kuba heza."

Yasabye abagenewe izo nzu kuzifata neza, kubana neza n'abaturanyi babo no kugira uruhare mu kwiteza imbere, abizeza ko ubuyobozi bw'Akarere buzakomeza kubaba hafi.

Meya NIYOMWUNGERI yanasabye abaturage bose kwimakaza imibanire myiza mu miryango, ashimangira ko ari yo shingiro ry'amahoro n'iterambere rirambye.