Visi Meya UWAMARIYA yitabiriye ikiganiro ku kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe no kwirinda ububata bw’inzoga
Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu Agnès UWAMARIYA, yitabiriye ikiganiro cyibanze ku kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Kwivuza Ububata bw’Inzoga no Guteza Imbere Ubuzima bwo mu Mutwe: Umusanzu mu Kubaka Igihugu.”
Muri iki kiganiro, abitabiriye basobanuriwe icyo ubuzima bwo mu mutwe ari cyo, ibimenyetso n’ingaruka zishobora guterwa n’ububata bw’inzoga, ndetse n’uburyo kunywa inzoga bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu, umuryango n’imibereho ye muri rusange.
Abitabiriye kandi bakoze imyitozo ngiro igamije kubafasha gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa uburyo bwo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, guhangana n’ibibazo bya buri munsi no kwimakaza imibereho myiza.
Iki kiganiro cyagaragaje akamaro ko gukangurira abantu kwita ku buzima bwo mu mutwe, kwirinda ububata bw’inzoga no gushishikariza abafite ibibazo gushaka ubufasha bw’inzobere. Ibi bigira uruhare mu kubaka imiryango ifite ubuzima bwiza n’Igihugu gitera imbere.